GATETEVIEWS
  • Home
  • About
  • Politics
  • Human of Kigali
  • Society
  • Legal
  • International Law
  • Contact us
  • Home
  • About
  • Politics
  • Human of Kigali
  • Society
  • Legal
  • International Law
  • Contact us
No Result
View All Result
GATETEVIEWS
No Result
View All Result
Home Human of Kigali

Impamvu: Gusaba gusubizwa Agaciro!

by NYIRINGABO GATETE R Kevin
October 13, 2016
in Human of Kigali, Politics
0
Share on FacebookShare on Twitter

Gatete Thierry Kevin
Umunyarwanda

Nyakubahwa Ministri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta.
Kigali

Impamvu: Gusaba gusubizwa Agaciro, nitwa amazina y’abakurambere.

Nyakubahwa,

N’ubwo navutse ndimpunzi, nabaga mubambere mwishuri. Sinigeze nisuzugura, cyangwa numva ko abandi bansumba, n’ubwo nari mu gihugu cyabo. Ntibyanatinze ndataha iwacu mu Rwanda.

Ntabwo nigeze mba umucakara, nkoronizwa, cyangwa mba umukristo w’iroma.

Nibaza impamvu rero nahawe amazina y’abantu tudafitanye isano, ariyo Thierry na Kevin. Abo bagabo nitiriwe, yaba Thierry, yaba na Kevin, rwose ntabo nzi, ibyabo simbizi, ntanaho duhuriye.

Ubusanzwe nitwa Gatete. Data akitwa Mugabo, naho sogokuru akitwa Nyiringabo. Mama yitwaga Mukarugwiza, na se umubyara akitwa Ruhumuriza.

Ba nyogokuru bagiraga urukundo rwinshi, bagakunda umurimo. Bareze mama na data barakura, kandi nanjye barandeze, bangira inama nyinshi zimbeshejeho kugeza ubu.

Ba sogokuru bari abantu beza, abagabo b’inyangamugayo. N’ubwo batabarutse nkiri muto, nta muntu nigeze numva ubavuga nabi.

Abo, nizo nfura nifuza kwitirirwa, ndetse nkazakurikiza ubutwari bwabo.

Ndi Umunyarwanda w’ikomoko. Mpeshwa ishema n’amateka yanjye, umuco n’ururimi byanjye. Nshishikazwa no kubyiga kugirango mbimenye, ndetse ngakangurira urungano hamwe n’abakiri bato kubimenya.

Akaba ariyo mpamvu mbandikiye mbasaba kunsubiza agaciro, mumpindurira amazina, nkitwa Gatete Ruhumuliza Nyiringabo, nkuko abakurambere banjye bitwaga.

Ku mugereka murahasanga Icyemezo cy’urukiko cyemeza aho navukiye, kuko bitanshobokeye gusubira mubuhungiro kujya kugishaka, niba kinahari simbizi, kandi ubanza hasigaye habayo interahamwe.

Mugihe ngitegereje igisubizo cyanyu gihire,

Mbaye mbashimiye,
Mugire Amahoro y’Imana y’Irwanda.

Share1Tweet1Share

NYIRINGABO GATETE R Kevin

Next Post
Traveling while Rwandan?

Traveling while Rwandan?

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Popular Blogs

  • My take on Uganda’s elections:

    My take on Uganda’s elections:

    66 shares
    Share 26 Tweet 17
  • Ababiligi bagarutse (Belgians have returned)

    10 shares
    Share 4 Tweet 3
  • His ‘Bad News’ – a Review of Anjan Sundaram’s book on Rwanda

    10 shares
    Share 4 Tweet 3
  • Alice Urusaro Karekezi’s Doctoral thesis:

    30 shares
    Share 12 Tweet 8
  • Dictators die in power, Dinosaurs die in opposition!

    5 shares
    Share 2 Tweet 1

Category

  • Human of Kigali
  • Legal
  • Politics
  • Society
  • Uncategorized

About me

Human Rights Lawyer, blogger,
Senior Advocacy Expert, Senior Researcher
Centre for Human Rights – Rwanda

  • About
  • Contact
  • Contact us
  • Home
  • Home 2
  • Home 3
  • Home 4
  • Home 5
  • International Law
  • Legal

© 2020, Gateteviews since 2015

No Result
View All Result
  • Home
  • About
  • Politics
  • Human of Kigali
  • Society
  • Legal
  • International Law
  • Contact us

© 2020, Gateteviews since 2015