Gatete Thierry Kevin,
Umunyarwanda.
Nyakubahwa Ministri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta.
Kigali
Impamvu: Gusaba gusubizwa agaciro, nitwa amazina y’abakurambere.
Nyakubahwa,
N’ubwo navutse ndi impunzi, nabaga mubambere mwishuri. Sinigeze nisuzugura, cyangwa numva ko abandi bansumba, n’ubwo nari mu gihugu cyabo. Ntibyanatinze ndataha iwacu mu Rwanda.
Ntabwo nigeze mba umucakara, nkoronizwa, cyangwa mba umukristo w’iroma.
Nibaza impamvu rero nahawe amazina y’abantu tudafitanye isano, ariyo Thierry na Kevin. Abo bagabo nitiriwe, yaba Thierry, yaba na Kevin, rwose ntabo nzi, ibyabo simbizi, ntanaho duhuriye.
Ubusanzwe nitwa Gatete. Data akitwa Mugabo, naho sogokuru akitwa Nyiringabo. Mama yitwaga Mukarugwiza, na se umubyara akitwa Ruhumuriza.
Ba nyogokuru bagiraga urukundo rwinshi, bagakunda umurimo. Bareze mama na data barakura, kandi nanjye barandeze, bangira inama nyinshi zimbeshejeho kugeza ubu.
Ba sogokuru bari abantu beza, abagabo b’inyangamugayo. N’ubwo batabarutse nkiri muto, nta muntu nigeze numva ubavuga nabi.
Abo, nizo mfura nifuza kwitirirwa, ndetse nkazakurikiza ubutwari bwabo.
Ndi Umunyarwanda w’inkomoko. Mpeshwa ishema n’amateka yanjye, umuco n’ururimi byanjye. Nshishikazwa no kubyiga kugirango mbimenye, ndetse ngakangurira urungano hamwe n’abakiri bato kubimenya.
Akaba ariyo mpamvu mbandikiye mbasaba kunsubiza agaciro, mumpindurira amazina, nkitwa Gatete Ruhumuliza Nyiringabo, nkuko abakurambere banjye bitwaga.
Ku mugereka murahasanga Icyemezo cy’urukiko cyemeza aho navukiye, kuko bitanshobokeye gusubira mubuhungiro kujya kugishaka, niba kinahari simbizi, kandi ubanza hasigaye habayo interahamwe.
Mugihe ngitegereje igisubizo cyanyu gihire,
Mbaye mbashimiye,
Mugire Amahoro y’Imana y’Irwanda.
Nuko nuko ngabo y’ingenzi ubaye urugero rwakataraboneka.
Ungana Ntakirenze wampaye ibigwi n’uburame ! Utwibukije abo turibo gusa urarenga njye mpinguka
Nukuri nibakwemerere witirirwe abakurambere bawe kandi Urimfura pe kuko uranabiharaniye ntwe turagushyikiye mfura y’irwanda
ubu nibwo butwari bukwiye kuranga umunyarwanda kwemera iwanyu aho ibisekuruza byawe bikomoka ukaba na proud yuko ari abanyarwanda nibakwemerere rwose
Recours a l’authenticite.