Urwanda ni Urwaguka

Umwami w’Ubugande Ntale, Abongereza bigeze kumuzanira amahema. Bati izi ni inzu. Bati: “ugira utya, ukongera ukagira utya bikaba inzu”.

Umwami Ntare aratangara cyane.Ubwo ati”“ndoherereza mugenzi wanjye Rwabugiri ngo nawe arebe”.

Bukeye Abagande baraza no mu Rwanda basanga umwami Rwabugili,

bati:”rero dore nyagasani, hari ibintu byiza abazungu batuzaniye, turabyishimira, dusanga tutabigumana tugomba kubigusangiza”. Bati: “dore batuzaniye inzu zubakwa mu gihe gito cyane, ndetse zikanasenywa, zakongera zikubakwa na none mugihe gito”.

Bati ariko nyagsani, abo bazungu badusabye ko tubaha abana bacu bakabatwara. Kuko batuzaniye ibintu byiza nk’ibi.

Rwabugili areba ayo mahema, ntiyayafata.

Arangije abwira izo ntumwa z’abagande ati: “Mutware ibintu byanyu”. Ati: “ahubwo, mugende mubwire umwami wanyu Ntare muti: “Umwami w’u Rwanda yavuze ngo: “Niba wowe utanga abana bawe, ahubwo banyoherereze, nanjye mbarere, kuko nanjye ndabakeneye. Naho abanjye ntaho bajya.”

Nyamara ibyo bijya kuba, sibwo bwari ubwa mbere byari bibaye. Mu mateka y’u Rwanda nta munyarwanda wigeze atwarwa mu bucakara. Kuko nta kiguzi cyashoboraga kuguranwa umwana w’u Rwanda. Ntacyo washoboraga guha Umwami w’u Rwanda ngo acyemere, kugira ngo nawe aguhe umwana we.

Kandi na none, nta muntu wahezwaga mu Rwanda iyo yashakaga kwitwa uwaho. Iyo u Rwanda rwateraga amahanga, rukigarurira ibihugu, ntabwo rwicaga abo ruhasanze. Ahubwo rwarabakiraga, nabo bakajya mu bandi bakitwa “Abanyarwanda”, bagasangizwa umuco n’imigenzo y’abatuye u Rwanda, ndetse n’ibyiza bazanye bikarushaho kwubaka u Rwanda.

Ibyo rero bikaba bingejeje kuri politiki y’u Rwanda rw’ubu:

Ni gute abandi baba bashaka kumenesha abanyamahanga, twebwe tukaba twarakuyeho inzandiko z’inzira ku banyafurika bose. Ni gute, muri Isiraheri baba bashaka kwirukana abanya Eritrea n’Abanyasudani, twebwe tukavuga tuti nimubatwoherereze?

Ejobundi habayeho politiki zivuga ngo “u Rwanda ruruzuye ntaho rufite rwashyira abana barwo bari mu mahanga”, none ubu gahunda ya leta yabaye kutemera ko hagira impunzi ziguma ishyanga. Ubu dusigaye tuvuga tuti abantu bose bakiri hanze nibaze turabakeneye, ndetse tukanongeraho   tuti umunyarwanda wose uko yakabaye, aho ava akagera, ni ubukungu bw’u Rwanda.

Ibyo byose bishingiye kw’ijambo ‘U Rwanda’bisobanuye “Kwaguka”. Agahugu gato nk’aka, kakaba kadashaka gufunga imipaka ngo abantu ntibaze ahubwo kakavuga kati mwese muze.Nyamara wareba ku rundi ruhande, Ibihugu binini nka Tanzaniya, Afurika y’Epfo bikamenesha ndetse bikanirukana abanyamahanga.

Ko tuzi ko Kigali ihera I Nyamirambo ikagera Kimironko, I Ndera cyangwa I Kabuga, ubwo bugari burihe? Kuki bayise Kigali? Iyo “ukibonye”, ubona ari “Kigali” koko?

Ibyo bisobanura ko n’ubwo U Rwanda ari ruto, na “ka” Kigali kakaba gato, ni ruto mu buso bwarwo, ariko ibyo bikaba bitabuza Abanyarwanda kwibona mu buryo bw’imitekerereze “bwaguye”, byaba mu karere, muri Afurika ndetse no Ku isi yose. Ni nayo mpamvu Abanyarwanda aho bageze hose, bagerageza gusangiza abo bahasanze umuco wabo. Ibi bishimangira ya mvugo igira iti: “ U Rwanda ni ruto ariko si gito

Rero iyo mubonye u Rwanda rwinjira mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, ndetse rugashaka no kuwagura, kuwukomeza no kuwuteza imbere, ntabwo biba bitugwiririrye. Ahubwo biba bituruka ku myumvire, umuco n’imyemerere y’Abanyarwanda. Uwo muco ukaba ushingiye ku gusangiza isi ibyiza by’u Rwanda, no kutibona nk’aho imbibi zazanywe n’abakoloni hari aho zituzitiye mu rwego rw’ibitekerezo, imyumvire, ndetse n’imibereho.

Kuba turi Abanyarwanda, dufite inshingano zo gusangiza abatuye isi ibyiza by’u Rwanda. Ntidukwiye guheza abandi, cyangwa kwiheza. Ahubwo dushinzwe kuzamura ikiremwamuntu, kubana neza n’Ibindi biremwa, no kubungabunga ibidukikije. Niryo shingiro ry’abo turibo, kandi ni nayo mpamvu turi kuri iyi si.

Ngaho rero, nibwo bwa mbere nanditse inkuru mu Kinyarwanda. Niba kidafututse munyihanganire. Ndimo kubyiga, nzabigeraho mu minsi iri imbere.

Numvaga gusa nifuza kubibutsa abo turibo ; Abanyarwanda. Abantu bafite inshingano yo kwaguka, no kwagura isi. Gusangiza abandi ibyo mwagezeho, no kwimakaza umuco w’ubumwe, w’agaciro, n’uwubupfura.

Murakoze.

Posted 27th May