Ngo ‘utaraganiriye na se, ntamenya icyo sekuru yasize avuze’ –Umugani w’Ikinyarwanda.
Narindimo nkurikirana kurubuga nkoranyambaga amasomo Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu cyacu yatanze uyu munsi mw’ishuri rya Harvard muri Amerika, maze ndavuga nti: ‘mbega abana bafite amahirwe! Uwampa nanjye nkaba mpari…’
Ndangije ariko, byanteye ishyari ryiza, ndavuga nti natwe twakagombye kuzajya dutegura ibiganiro nkabiriya, maze Umukuru w’Igihugu cyacu akaza kutuganiriza.
Erega n’ubwo twabikurikirana kumbuga nkoranyambaga, ntabwo biba bimeze kimwe no komureba imbona nkubone, tukaba twanamubaza ibibazo. Burya usibye amasomo ubwayo, kugira amahirwe Umukuru w’Igihugu aka kuvugisha, bigutera akanyabugabo. Ahubwo ukanavuga uti nanjye ninkura nzaba Umuku w’Igihugu, cyangwa nzaba umuyobozi runaka.
Ntacyo bitwaye kuba twatiza Umukuru w’Igihugu cyacu akajya kubera umugisha n’abandi bantu batuye isi. Biri no mu muco wacu wa Kinyarwanda, kwimakaza umuco mwiza kwisi hose. Ariko umwihariko wakagombye kuba twebwe, banyirubwite, iyo migisha ya mbere na mbere nitwe tyakagombye kuyakira.
Hato bitazaba nka byabindi bavuga ngo nta uba umuhanuzi iwabo, cyangwa tukaba nka ba bapfapfa babanaga n’umunyamigisha batazi kumwegera ngo abasangize imigisha n’ubumenyi afite.
Ariko ziriya kaminuza zo, ziba zafashe iyambere mu kumutumira, no gutegura biriya biganiro, yaza agasanga babukereye bakamutega amatwi.
Iyo Umukuru w’Igihugu cyacu agiye kuganira n’abaturage ino, usanga abenshi bamutura ibibazo bafite ngo abibakemurire. Nabyo ntacyo bitwaye. Ariko twe byatubera amahirwe agiye aza tukamutega amatwi akaduhugura. Ntitumuture ibibazo by’amasambu, by’abayobozi badutengushye, n’ibindi. Ahubwo akazindurwa no kuduha inyigisho ku kw’igwa twahisemo, cyangwa we yaduhitiyemo, akaba aribyo tuganira. Ndetse natwe tugatanga ibitekerezo, nkuko byahoze hambere mu gihugu cyacu.
Mu nama y’Umushyikirano iherutse, Musenyeri Rucyahana yatanze igitekerezo cy’uko hakongerwa imbaraga mu kwigisha ururimi ry’Ikinyarwanda. Ndetse na Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu yarabishimye, n’ikimenyimenyi n’uko nawe yabishimangiye. Ni byiza cyane kuba bizakorwa.
Ariko, jye munyemerere nsabe abayobozi bacu, ko bazajya batuganiriza. Kaminuza zigategura ibiganiro, zikabatumira.
Erega, dufite abanyabwenge benshi mu gihugu cyacu. Kandi benshi muribo bagiye mu myanya y’ubuyobozi bw’igihugu. Bafite inshingano nyinshi n’umwanya muke.
Ariko nagiragango mbasabe kuzajya bashaka umwanya bakajya gusangiza urubyiruko amasomo mubyo bakora. Ndetse bakanatanga ingero zifatika z’ibyo bajyenda bahura nabyo mu mirimo bashinzwe, n’uburyo babyitwaramo. Ayo niyo masomo ashobora guhindura ubuzima bw’umuntu. Burya iyo umuntu w’inararibonye akuganiriye kubyo yanyuzemo mu buzima bwe, urushaho gufashwa ukanahakura isomo kubuzima bwawe.
Nkurikira amasomo Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu yatanze, nabonye ibintu bibiri. Icyambere n’uko nabonye abikunze. Kuganiriza abanyeshuri n’urubyiruko n’ibintu bimushimisha. Icyakabiri nabonye, n’uko arumuntu ukunda kwihugura nawe ubwe, kuburyo yavugaga ibyo azi, kandi bijyanye n’igihe tugezemo.
Ibyo nibyiza rero, muri iki kinyejana turimo, kugira umuyobozi w’ihugura burigihe unajyanye n’igihe tugezemo; sibenshi bafite uwo mugisha kw’Isi. Ni nayo mpamvu Umukuru w’Igihugu cyacu usanga benshi bamurwanira. N’abandi bayobozi muri leta babishyize mu mihigo yabo kuzajya buriwese atanga nibura isomo rimwe kugihembwe, ntitwaba tugize abarimu basobanutse ra? Byaba bibaye n’agashya, nkuko dusanzwe tutugira, yuko leta yashyira imbaraga mu nyigisho zihoraho z’urubyiruko mu mashuri bikaba inshingano za buri muyobozi.
Erega byatuma n’abafite uburyo, bari basanzwe bohereza abana babo kwiga mu mahanga bakiri bato, bazajya baboherezayo barabanje kwiga ino, kandi baragize umusingi w’ubumenyi ufatika. Nibura bakajya mu mahanga bagiye guryaza ubumenyi mu byiciro by’ikirenga bya kaminuza, ariko ibibibanziriza barabyigiye ino. kandi barize neza. Ndetse baranagize inshuti biganye, baranamenye ikinyarwanda.
Ikindi kandi, n’abo bayobozi byatuma bakomeza kwihugura, nkuko byari bisanzwe, umwanya bafataga basoma bakaba bawongera.
Maze n’abalimu bazakaminuza bakarushaho gusohora inyandiko nyinshi, kugirango ubumenyi bafite busakare kuri twese, n’abamaze kuva mwishuri.
Erega na kagacupa bafata rimwe na rimwe kumugoroba, yaba kuri Ibis Ihuye, cyangwa kwa Lando hano Ikigali, bakomeza kugasoma. Ariko bagasoma n’ibitabo kurushaho, kugirango inyandiko basohoye, n’inyigisho batanze bibe bijyanye n’igihe, kandi bisubiza ibibazo byinshi biriho ubu. Kuburyo natwe twazajya twandika tugashingira ku bashakashatsi n’impuguke z’abanyarwanda.
Ariko twongere tuti, yemwe banyakubahwa bayobozi baza kaminuza: Mwacitswe. Nimubyaze umusaruro abayobozi bacu, munaheshe amahirwe abana mwigisha, munabatera kwigirira icyizere.
Rero mbonereho umwanya wogutumira Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu cyacu. Twatangije ibiganiro buri wambere saa moya za nimugoroba hariya kwisomero rikuru ku Kacyiru. Dore ni hafi y’aho mukorera rwose. Nimubona akanya kumugoroba, dore ko mwe agacupa mudakunze kugasoma, muzimanukire buhoro buhoro, muze muduhe amasomo, turabategereje.
Maze Imana Ikomeze Ibarinde hamwe n’abo mukorana, muzagire urujyendo rwiza mutaha iwacu mu Rwanda.
Leave a Reply