Muri iki gitondo, nasomye inkuru muGihe ivuga ngo abahagarariye Ibihugu by’Uburayi mu Rwanda basabye ko BBC yo mururimi rw’Ikinyarwanda bakunze kwita ‘Gahuzamiryango’ yakwongera igafungurwa, nyuma yuko ihagaritswe mu mwaka ushize kunshuro ya kabiri, kumpamvu zo guhakana no gupfobya Genocide yakorewe Abatutsi.
Amambere abanyamakuru ba BBC bari bagiye munzu z’impome mugihugu cya Mali, aho abakoze genocide bakatiwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Loni, rwakoreraga Arusha muri Tanzaniya rwari rwarabohereje gufungirwa. Icyo gihe, abo banyamakuru babajije abo bicanyi uko ubuzima byabo bwifashe muri gereza n’icyo bageza kubanyarwanda. Barishyongoye baravuga ngo bafashwe neza, barya indyo yuzuye gatatu ku munsi, bakora siporo, bavurwa neza, ndetse ko biteguye kuza muRwanda kwongera gufata ubutegetsi. Ibyo byahahamuye abacitse kwicumu rya Genocide, abandi banyarwanda birabarakaza cyane, bituma BBC ihagarikwa.
Nyuma baje kuyifungura, bitewe n’uko twagiragango dukomeze gutsura umubano n’igihugu cy’Ubwongereza, kidutera inkunga y’amafaranga.
Ntihashize kabiri. Ejo bundi tugiye kwumva, twumva ngo basohoye film ihakana Genocide yakorewe Abatutsi ku mugaragaro rwose. Maze kuyireba, ibyo yavugaga sinabisubiramo, mumbabarire…
Nuko, Inteko Ishinga Amategeko y’uRwanda isaba y’uko BBC – rutwitsi ivuga mururimi rw’Ikinyarwanda yakongera igafungwa.
None barongeye kandi ngo nyabuneka nimubareke, abanyarwanda irungu n’ubujiji bryaratwishe kuberako tutacyumva BBC mu kinyarwanda. Ninde wababwiye ko abanyarwanda bakeneye amakuru muKinayarwanda, ategurirwa mu Bwongereza? Kutugezaho icengezamatwara rya mpatsibihugu, hamwe no kubiba amacakubiri byabo mucyongereza ntibibahagije, barashaka no kubidusemurira muKinyarwanda?
Ibyo batugezaho mu cyongereza nta ngaruka nini byagiraga, kuko abavuga icyongereza muRwanda baba banasobanukiwe nibura gato kurusha abandi imigambi yabo.
None barashaka kwibasira abatabazi, abaturage b’abanyarwanda, nk’ibirura byihishe mumpu z’intama, nkuko babikoze tubakubita amaso bwambere hashize imyaka maganabiri isaga, baje mu mubukoloni no gutwara abacakara.
Impamvu iyo radiyo yabo yafunzwe irazwi. Ntibigeze basaba imbabazi ndetse banadusezeranye ko batazongera. Dore ko kuva ‘Gasenyamiryango’ yafungwa, hadashira kabiri ngo itangazamakuru ryo muBwongereza risakaze inkuru zipfobya cyangwa zihakana Genocide. N’ejobundi harumuntu uherutse kwandika igitabo avugako uRwanda ‘Rucuruza Genocide’, nuko itangazamakuru ryaho rimuha urubuga, we na bajyenzi be batuzwe no gutuka uRwanda.
Bwari bubaye ubugirakabiri bahakana Genoside yakorewe Abatutsi mu buryo bweruye, naho ubundi bahoraga bayihakana muburyo bwimbitse burigihe muri ibyo biganiro byabo bise ngo ni ‘gahuzamiryango’.
Twari twimereye neza rwose twarabakize. Nta mpamvu jye mbona yo kwongera kwikururira amacakubiri yabo. Ndetse baca umugani mu Kinyarwanda ngo ‘inkoni ukubise mucyeba uyirenza urugo’. Ndetse ngo n’ibuye ryabonetse, ntiriba ricyishe isuka.’
Bazajye batugezaho iby’iwabo mu cyongereza cy’umvwa n’abashyikirana nabo, babazi neza, bazi n’imigambi yabo, abo badashobora kuzanaho ibinyoma n’amacakubiri.
Ntitwaba twaraciye RTLM, ngo twemerere indi radiyo iteza amacakibiri mu banyarwanda, ngo nuko baduha amafaranga. Ubumwe n’umudendezo by’Abanyarwanda ntagiciro bigira.
Leave a Reply