Moderi Nyarwanda ni ukwicisha bugufi

Umukuru w’igihugu cyacu atanga ikiganiro muri Nigeria baramubajije bati: ‘Nyakubahwa, ese n’izihe nama mwagira abanya Nigeria mubibazo bafite? Agiye kubasubiza ati; ‘Hum, maze nanjye nifuza ko abanya Nigeriya bangira inama…’

Doore bijyagutangira, baraje badusanga aha iwacu, tubanye neza nk’umuryango umwe, umuryango Nyarwanda. Dusabirana, tugahana abageni, tukagabirana, ndetse tunywana, tugasangira akabisi n’agahiye.

Twari benekanyarwanda, dusangiye umuco n’ururimi, amoko n’amateka ari amwe. Turamya Gihanga Rurema, Imana yahanze URwanda, tuyoboka Umwami umwe; mbese twari bamwe.

Nuko baraza, tutabatumiye, b’iha kutwiga ngobatumenye. Ariko batwiga nabi, ntibatumenya; nako ibi simbihamya, birashoboka kuba byari ukuyobya umurari, bigizankana.

Nuko bamaze kuvuga ngo batumenye, batangira kutwigisha abo turibo. Batuvuga uko tutari; bati burya ntaho muhuriye. Muri amoko atandukanye, bamwe bava aha, abandi bakava aha. Dore uko musumbana, ntimukwiye no kubana mureshya, dore abagomba gusumba abandi ni aba n’aba, dore abakandamijwe ni aba n’aba. Bati n’iyo Mana muramya n’ikigirwamana, dore Imana nyayo ni Mungu.

Erega maye twarayobotse! Twiga iyobokamana ryabo, ibyacu tubishyira kuruhande, ndetse turabivuma, tubyita inzaratsi n’ibigirwamana. Nuko dutangira kurebana ayingwe, dushaka gusumbana kubutoni bwabo. Ababarwanyije bakabica cyangwa bakabacira ishyanga. Umwami Yuhi wa Gatanu Musinga yari mubabarwanyije bambere, bamwe mubanyarwanda bamucikaho, abandi baramugambanira babitumwe n’ababiligi, amaze gucika intege bamucira I Moba muri Kongo aba ari naho atangira mu mwaka wa 1944.

Umuhungu we Mutara wa Gatatu Rudahigwa aba ariwe bimika, babanza kumubatiza, bamwita amazi y’abazungu ishyano ryose: Pierre, Leon, Charles, nawe yegurira igihugu cy’URwanda umwami Yesu. Ngo umunsi abatizwa, umwami w’uBurundi Mwambutsa wa Kane Bangiricenge nawe yari yatumiwe. Akagira urwenya rudasanzwe rero, nk’izindi mfura zose. Nuko mugihe bari gusubirishamo Umwami Rudahigwa iyo misango y’umubatizo, Umwami Mwambutsa, wari umuhagaze inyuma amurya akara, undi atega ugutwi. niko kumubwira ati: ‘abami tubaye benshi ndakenda umwishwa wanje! Hari wewe w’Igwanda, hakaba jewe w’Uburundi, hakaba Baudoin w’Ububiligi, none uwo Yesu we azotwara he?’

Nuko; tujya muri ibyo, ibyacu turabyibagirwa. Si ukwangana turebana ayingwe, igihe kigeze babandi ababiligi batubwiye ko ntahoduhuriye tuba tubaciriye inshyanga, abasigaye tubadukamo turatsemba. Naho babazungu basize bakongeje umuriro, ntihagira n’umwe ugira icyo kora, amahanga yirebera hirya, abari baje ngo kurinda amahoro n’umutekano bafunga utwabo bariyandurukira, basiga igihugu gishya.

Ntitubihagaritse uko dushoboye, baba baragarutse. Uko dusuganya utwacitse kwicumu, niko batujya mumatwi batwigisha, ibyabananiye gukora igihe byari bikenewe. Natwe tubima amatwi, tugerageza kwongera kurema igihugu cyacu cyari cyasenyutse. Tuzana Gacaca yunga abanyarwanda, bo batubwira ngo dukoreshe inkiko zabo zari kudufata imyaka ijana tuburana nta n’umwe uriyunga n’undi.

Duhumuriza abarokotse, twita ku mfubyi, twubakira abatishoboye, ducyura impunzi. Abakoze amahano tubakangurira kwihana bagasaba imbabazi, tubakubita icyuhagiro, maze basubira imusozi gufatanya n’abandi kwongera kwubaka uRwanda.

Ibyo birangiye, tuyoboka inzira y’iterambere rirambye. Hagati aho, mu byo dukora byose, babandi na none bakaba barimo kutwigisha ibyo tutabasabye. Bati nyabuneka ibyo mukora sibyo. Murimo murayoba, ahubwo mukore uko tubabwiye.

Natwe mukubasubiza tuti, mbega ko mutugiriye imbabazi ubu, benewacu bajya gushira mwari he? Bakabura icyo basubiza, ariko ntibigere baduha agahenge na mba. Bakadutega iminsi, bati ibyo mukora byo guca ivangura moko si demokarasi. Bati ibihugu muturanye nibyo bizagira amahoro mubihe biri imbere, kuko bo ari abanyeshuli beza ba demokarasi. Tugiye kubasubiza tuti twe twifitiye Agaciro…

Hari byinshi nsimbutse kugira ngo ngere ku cyo nashakaga kubaganirizaho, dore ko tukiri kumwe…

Nuko, ejo bundi aha, ya demokarasi baturatiraga iba iteje imvururu aho bayishimaga hose mukarere. Iwabo iburaya no muri America biba birazambye kuburyo buteye isoni n’agahinda. Hagati aho, abany’Afrika bene wacu, bakajya baza kudusura, iby’iwacu bakabishima. Bukeye Umukuru w’Igihugu cyacu bamusaba kuyobora ivugururwa ry’Umuryango wunze ubumwe bw’Afrika, ugakora neza ugera kunshingano zawo zokwihutisha iterambere ry’abany’Afrika. Maze banamusaba kuyobora uwomuryango muri uyu mwaka dutangiye.

Ibyo byose ntibishimishe babandi bamwitaga umunyagitugu, ariko ntibari bagifite ireme no kwishongora, bitewe nuko gahunda zabo zari zimaze kugaragara ko zipfuye, haba mukarere dutuyemo, cyangwa iwabo aho bigize abanyabwenge batekereza ibigomba gukurikizwa kw’isi hose.

Niko kwadukana ‘moderi nyarwanda’.

Aha mbanze nshimangire ko nta munyarwanda wigeze yihandagaza abwire amahanga ngo dusigaye dufite ‘Moderi y’imiyoborere’. Ntanuwabitinyuka, kuko mu muco wacu kirazira kwirata kubandi.

Uti ibya ‘Moderi Nyarwanda’ byahereye he rero. Byahereye igihe dukora amatora y’Umukuru w’Igihugu cyacu, mugihe mu karere no kw’isi harangwaga n’imvururu zitewe na demokarasi, bamwe bashaka kuguma kubutegetsi abaturage batabashaka. Muri Amerika ho baza gutora umukuru w’igihugu usa nkaho ari umukinnyi w’ikinamico, uvuga ibintu bitera urujijo, nko kuba ashaka kwubaka urukuta hagati y’igihugu cye n’igihugu cya Mexique kugirango akumire abimukira bava muri Amerika y’amajyepfo, ariko akavuga ko ari Mexique izabyishyura…  akaba ari nabyo abaturage bamutoreye.

Ba bandi batubwiraga ko iwabo ibintu nk’ibyo bitashoboka kubera intambwe bamaze gutera baza gukorwa n’isoni muruhando mpuzamahanga.

Ahandi naho iBurayi, demokarasi igatuma abaturage bumvira abashyushyarugamba b’abahezanguni, bafite politike yokwangisha abaturage andi moko yose atari ay’Abazungu. Noneho bagafata ibyemezo nk’icyo kuva mu muryango w’uBurayi cyafashwe n’ubwongereza binyuze muri referandumu, ariko bibonekera bose ko atari icyemezo cyiza. Igihugu cyonyine gisa nk’icyarokotse, kikaba igihugu cy’Ubudage aho abaturage banambye kumuyobozi wabo Angela Merkel bamusaba kubayobora manda ya Kane, ariyo atangiye ubu.

Ibyo byose bigatuma ba balimu bacu, batagifite ubwishongore n’ubukana bwokutwigisha ukuntu demokarasi y’iwabo ari igitangaza, tugomba kuyikurikiza.

Nuko interuro ‘Moderi nyarwanda’ ijya gukoreshwa bwambere, amatora y’Umukuru w’Igihugu muRwanda arimo kuba, Amatsinda y’abayobozi bakuru b’ibinyamakuru mpuzamahanga ‘The New York Times’, ‘The Economist’ na ‘The Washington Post’, banditse inkuru z’iriburiro kurupapuro rwambere zose zigira ziti: ‘Urwanda rwa Kagame, ntirwakagombye kuba moderi y’afurika’. Iyo ‘moderi nyarwanda’ bakavuga ukuntu itemerera abantu ubwisanzure, ahubwo yita kuguteza imbere igihugu muby’ubukungu gusa.

Nuko bakajyenda bayisobanura, ibyiza byayo n’ibibi byayo, bakarangiza bavuga ukuntu ibindi bihugu biri munzira y’amajyambere bidakwiye kuyigiraho.

Wajya kubisoma, ugasanga niyagahunda n’ubundi yo kuvangura abany’Afrika kugirango ushobore kubakoroniza. Iyo batuvuga, batuvuga uko tutari, gahunda zacu bakazigoreka, bakatwitirira ibyo tudakora, bak’anzura bavuga ukuntu ibyacu ari urugero rubi ku bindi bihugu. Ndetse bakabwira abandi ngo nitwe tujyenda twirata ngo dusigaye dufite moderi Afrika yose igomba kujyenderwaho; byahe se?

Maze n’abanyafurika bandi bagatangira kutugiraho ipfunwe, bavuga bati, kuki bariya banyarwanda birata? Kandi turengana… Ahubwo n’abakiri bato, bakaba bagwa muri uwo mutego, bagatangira kwishongora kuri bajyenzi babo b’abany’Afrika.

Muby’ukuri, twebwe ntamideri yo kwohereza mu mahanga twifitiye. Turacyafite ibibazo byinshi tugomba gukemura ariko tun’ikura mubukene. Ahubwo, aho tujya hose ibyiza tuhabonye turabyiga tukabihaha, tukabizana murwanda. Ahasigaye tukabaho ubuzima bwacu bwa kinyarwanda.

Ibyo dukora byose tubikesha umuco wacu, amateka twagiye tunyuramo, ingamba twafashe ngo ibyabaye bibi ntibizongere, amahame y’imiyoborere myiza, ibibazo dushaka gukemura, imiterere y’igihugu cyacu, akarere dutuyemo n’aho isi igeze. Mbese, tubaho nk’abanyarwanda bo mukinyejana cya 21.  

N’ikimenyimenyi, twe nk’itsinda ry’abashakashatsi bakurikirana imihigo ihigwa hagati y’abaturage n’ubuyobozi uburyo yeswa, twasanze iyo abanyarwanda ubazaniye gahunda, ukayita ‘agasozi indatwa’, ‘akarima k’igikoni’, ‘umudugudu w’icyitegererezo’, ‘Ubudehe’, babiyoboka vuba. Ariko wabyita EDPRS, VUP, PKK cyangwa izindi nyuguti cyangwa amazina adafite icyo avuze mu Kinyarwanda, ntagire n’inkomoko mu muco, usanga batabyitabira ngo babigire ibyabo. Mbese, babifata nkaho ari umwaduko nk’iyindi yose idafite uburambe.

Kutwitirira moderi bigamije iki rero?

  • Kutwangisha bene wacu b’abanyafrika, babereka ko dusigaye tubishongoraho; byaratangiye…
  • Kudutesha umutwe, batureshya, badushinyagurira; nkuko byahoze: ‘mwebwe ntimumeze nk’abandi birabura bajyenzi banyu, mwe mumeze nkatwe; musigaye mubatekerereza… mufite ubwenge nk’ubwacu…’
  • Kuducamo ibice mu muryango wunze ubumwe bwa Afrika;

Bamaze kubona ko kurwanya gahunda zacu batakibishoboye, bagiye kuturemera indi gahunda, bayite iyacu, maze abe ariyo tumenyekana ho, kandi ntan’amahuriro.

Ikindi kandi, ntabwo umuco wacu utwemerera kwishongora kubandi bantu, kubindi bihugu. Niba hari ibyo dukora babona byabubaka, nibo bakwiye kutubwira bati mwadufashije aha n’aha. Ntabwo ari twe tubabwira ngo dore dufite imideri y’imiyoborere mugomba gukurikiza, ntabwo dufite gahunda za mpatsibihugu, ntanubwo turi ba banyamideri bajyenda biyerekana imyenda, n’ikimero kugirango babafotore…

Thomas Sankara yigeze kujya mu nama y’Umuryango wunze ubumwe w’Afrika, afashe ijambo abwira abakuru b’ibihugu bari aho ati; ‘njewe n’abaje bamperekeje, ntanumwe wambaye imyenda yakorewe mu mahanga, ati nta n’urudodo rwayidoze twigeze dutumiza hanze; ati ariko sinaje hano gukora defile yokwirya ngo mundebe…’

Mbaye mbiseguyeho kubw’iKinyarwanda cyanjye kutaranononsoka neza. Uyu mwaka uzajya kurangira naracyize neza.